Skip to main content
Spotify for Podcasters
ISHURI Podcast

ISHURI Podcast

By Ivan Nyagatare

Welcome to ISHURI Podcast, your window into the vibrant and diverse world of Kinyarwanda and Rwandan culture. On this podcast, we'll look at several aspects of Rwandans education and culture, such as traditional stories and music, as well as modern language and technology. We'll also talk about issues that are essential to Rwandans, such community, identity, and self-expression. So come along with us as we embark on a voyage of discovery, learning, and celebration of the Kinyarwanda language!
Available on
Spotify Logo
Apple Podcasts Logo
Currently playing episode

ISHURI Podcast #010 : AMATA AVANZE N'UBUKI BYABA BIKWICIRA UBUZIMA ? | Ivan Nyagatare

ISHURI PodcastMar 13, 2023

00:00
06:28
ISHURI Podcast #010 : AMATA AVANZE N'UBUKI BYABA BIKWICIRA UBUZIMA ? | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #010 : AMATA AVANZE N'UBUKI BYABA BIKWICIRA UBUZIMA ? | Ivan Nyagatare

Menya akamaro k'amata n'ubuki ndetse nibigize ibyo bintu bibiri! 
Mar 13, 202306:28
ISHURI Podcast #009 : ESE HARI UBWOBA UKWIRIYE KUGIRIRA MICROCHIP ? | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #009 : ESE HARI UBWOBA UKWIRIYE KUGIRIRA MICROCHIP ? | Ivan Nyagatare

Microchip ni iki? Ese ukwiriye kugira ubwoba cyangwa ukumva ufite amakenga? 
Mar 13, 202306:29
ISHURI Podcast #008 : NI GUTE USHOBORA KURYA UFITE IBYISHIMO BITEWE NO KWIYUMVA BIKWIYE | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #008 : NI GUTE USHOBORA KURYA UFITE IBYISHIMO BITEWE NO KWIYUMVA BIKWIYE | Ivan Nyagatare

Kwimenya byimbitse bishobora kuba mu bintu byose umuntu akora? Ese bishoboka ko tubikora turi no kurya ? 
Mar 13, 202312:41
ISHURI Podcast #007 : AKAMARO K'IGENABIKORWA N'INGENGABIHE NI AKAHE?? | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #007 : AKAMARO K'IGENABIKORWA N'INGENGABIHE NI AKAHE?? | Ivan Nyagatare

Igenabikorwa ni iki? Ese Ingengabihe ni iki? 
Mar 11, 202318:44
ISHURI Podcast #006 : NI GUTE INGANDA N'ISOKO BIGENGA IMIBEREHO YA MUNTU? | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #006 : NI GUTE INGANDA N'ISOKO BIGENGA IMIBEREHO YA MUNTU? | Ivan Nyagatare

Inganda n'Isoko ni iki? ni gute ushobora kubyitaho ? 
Mar 10, 202332:04
ISHURI Podcast #005 : KWIGIRA [FINANCIAL INDEPENDENCE] NI IKI? | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #005 : KWIGIRA [FINANCIAL INDEPENDENCE] NI IKI? | Ivan Nyagatare

Kwigira ni iki? Ni izihe mpamvu ukeneye kubikora? Bizahera he?
Mar 09, 202309:13
ISHURI Podcast #004 : ESE NI GUTE TWAHUZA IMPERA Z'UKWEZI? | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #004 : ESE NI GUTE TWAHUZA IMPERA Z'UKWEZI? | Ivan Nyagatare

Menya Inama zagufasha kugirango uhuze Impera z'ukwezi maze ugende wirinda amadeni!
Mar 09, 202307:23
ISHURI Podcast #003 : ESE UKWIRIYE GUTANGIRA UMUCO WO GUSOMA? | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #003 : ESE UKWIRIYE GUTANGIRA UMUCO WO GUSOMA? | Ivan Nyagatare

Gusoma ni umuco mwiza ku wabashije kuwihingamo. Ni umuti nyawo w’ubwigunge ndetse n’umujagararo. Ni imigirire ishobora kugufasha kwagura ubwonko bwibuka, ndetse iyo bihuriweho mu muryango ni uburyo bwo kwidagadura. Mu kwinjira muri uyu mwitozo, bisaba gutangira ku ntambwe nto: gufata iminota mike ku munsi. Gutangirira ku gusoma ibitabo by’ubwoko ukunda ku buryo bikuzamuramo amatsiko yo gukomeza gusoma nibwo buryo bwiza bwo kwiyubakamo uyu muco, ndetse bikaguhindura umusomyi umenyereye. Inkuru yanditse : https://ishuri.org/kwitoza-umuco-wo-gusoma/
Mar 07, 202319:08
ISHURI Podcast #002 : NI GUTE TWAKUBAKA UMUCO WO KWIZIGAMIRA? | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #002 : NI GUTE TWAKUBAKA UMUCO WO KWIZIGAMIRA? | Ivan Nyagatare

Benshi mu bantu ni abagambirira kuzigama ‘menshi ashoboka’. Ariko mu gihe nta gahunda ifatika wagennye ndetse ishyigikiwe n’ingeso ziboneye, gutsindwa biri hafi yawe kurenza kurasa ku ntego: mu buzima ibidateganyijwe ntibijya bibura, ubwizigame bikabuyongobeza bukaguca mu myanya y’intoki; ugasanga mu gihe ukiri muri urwo, impera z’ukwezi zirageze n’ibigomba kwishyurwa bijyana nazo, ahari kubikwa ubwizigame ugasanga nta tandukaniro n’igihe watangiriye kwizigama! Uramutse ubashije (1)kwishyiriraho intambwe ngufi mu bushobozi bwawe, (2)kwifashisha ikoranabuhanga rikoresha gahunda y’uko niba hari amafaranga yinjiye muri konti yawe, ubwizigame buhita bukurwaho bukoherezwa kuri konti bwagenewe, ndetse (3)ukanahangana n’ibishuko bigusunikira ‘kwitiza amafaranga y’ubwizigame, ushobora kuguma mu nzira y’ubwizigame udatezuka. Dore zimwe mu nama zitengwa n’inzobere mu by’ubukungu kuri gahunda yo kwitoza gahunda yo kwizigamira, ku buryo yinjira mu migirire yawe, ikaba kimwe mu bigize umuco ukuranga. Inkuru yanditse : https://ishuri.org/kubaka-umuco-wo-kwizigamira/
Mar 07, 202321:09
ISHURI Podcast  #001 : UBURYO BWO KWIYUBAKAMO IMIGIRIRE IBONEYE | Ivan Nyagatare

ISHURI Podcast #001 : UBURYO BWO KWIYUBAKAMO IMIGIRIRE IBONEYE | Ivan Nyagatare

Imigirire yacu niyo itugira abo turi bo. Kwiyubakamo imigirire iboneye, ntabwo byoroha uko tubyibwira. Bitewe n’uko imigirire umuntu yiyakiriyemo ari iboneye cyangwa se mibi, iyi migirire niyo izatuma abaho ubuzima bunezerewe cyangwa se bushaririye. Mu buzima buzira umuze cyangwa se umuze umwototera, aruhutse mu mutima cyangwa se ahora ajagaraye. Afite imbaraga cyangwa se asogobwa: Imbaraga z’akamenyero mu migirire zigera kure mu buzima bwa muntu. Akamenyero mu migirire niko gaha ishusho imyifatire yacu, ibikorwa byacu ndetse n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo. Iyi migirire kandi izagira uruhare muri gahunda zose z’ubuzima bwacu. Mbere yo kurebera hamwe uko twakubaka imigirire iboneye, dukeneye gusobanukirwa akamenyero / imigirire icyo ari cyo ndetse n’uburyo ivuka. Dukeneye no kumenya amakosa tugomba kwirinda muri iyo gahunda. Reka turebere hamwe inzira binyuramo ngo umuntu yiyubakire imigirire mishya iboneye, ndetse n’uko wakomeza gutera intambwe mu kwivugurura mu migirire. Akamenyero [mu migirire] ni iki? Akamenyero [mu migirire] ni ugukururirwa gukora igikorwa runaka, cyaba icyangiza ubuzima cyangwa se igituma ubuzima burushaho kugenda neza. Akamenyero [ingeso nziza] kazakubashisha kugera ku ntego zawe, uzamuke haba mu buzima busanzwe cyangwa se mu mwuga ukora, kandi wumve uguwe neza mu mutima. Ariko tubigarutseho, siko akamenyero kose [ingeso] ari nziza. Ubusanzwe igikorwa runaka kigengwa n’uko igihe cyose icyo gikorwa gikozwe, ubwonko burekura umusemburo w’ibyishimo wirukanka mu maraso, hakumvikana impinduka [nziza] mu mubiri. Buri gikorwa ubundi gisemburwa n’imbarutso runaka yihariye. Dufashe urugero, niba ukunda ikawa, igihe cyose uzatambuka aho banywera ikawa ukumva impumuro yayo bizatuma wumva ushatse kunywa ikawa. Kwiyumva ujagaraye ku kazi bizagusunikira kumva watumagura ku gatabi,… Uko hatambuka igihe, niko cya gikorwa - wakoze rimwe, ubwonko bukavubura umusemburo uzana impinduka zituma umubiri ugubwa neza- niko cya gikorwa kigenda kiba akamenyero, kikaba igikorwa gisanzwe mu mibereho yawe. Dore zimwe mu ngero z’ibikorwa bihinduka akamenyero, kubera kubikora kenshi: Gucisha uburoso mu menyo igihe cyose umaze gufungura. Kwambara umukandara igihe cyose wicaye mu modoka. Gusoma akarahuri ka divayi igihe cyose ugeze mu rugo uvuye mu kazi Kurya ibirimo isukari / umunyu igihe cyose ugize ibiguhangayika ku kazi. Kurangarira muri agenda yawe kandi wagashishikajwe no gukurikira inama watumiwemo. Kwiyubakira akamenyero mu bikorwa runaka ni uburyo ubwonko bwivumburira bubufasha gutyara kurushaho. Kuri iyi ngingo, ubwinshi bw’ibikorwa ushobora gutunganya utiriwe ubitekerezaho cyane bugaragaza imbaraga n’ubushobozi bwagutse bw’ubwonko. Ku ruhande rumwe aka kamenyero gashobora kuba ingirakamaro. Urugero kumenyera ko kurya indyo yuzuye kandi iringaniye buri gitondo ari isoko y’amagara mazima ntibisaba kubitekerezaho buri munsi; cyangwa se nanone kuba udakeneye buri gitondo kwiyibutsa uko batwara imodoka bisobanuye ko uba ufite uburyo bwizewe bwo kukugeza ku kazi. Ariko ku rundi ruhande, aka kamenyero gashobora no kukujyana habi. Urugero twavuga aha, kurya inzara igihe cyose ubangamiwe bishobora kwangiza inzara zawe, cyangwa se nanone gutora akamenyero ko kutoza amenyo igihe cyose umaze kurya bishobora guteza indwara z’amenyo, harimo kubora kwayo ndetse no kuyakuka. indwara z’amenyo, harimo kubora kwayo ndetse no kuyakuka. Mbese hari itandukaniro hagati y’imigirire n’akamenyero? Komereza aha : https://ishuri.org/uburyi-bwo-kwiyubakamo-imigirire-iboneye/ ---------
Feb 28, 202323:16
ISHURI Podcast Intro!

ISHURI Podcast Intro!

Urakaza neza! ISHURI is a community interest company that caters to Kinyarwanda speakers by sharing culture, language, history, and providing a holistic education for free. Our Mission ISHURI is committed to providing Kinyarwanda speakers with a holistic education and cultural experience that is both accessible and meaningful. We strive to create a shared understanding of our history, language, and culture, and empower Kinyarwanda speakers to be proud of their heritage. We are dedicated to serving our community by offering our services free of charge, and connecting people around the world through our platform. Our Vision We aim to create an inclusive and vibrant Kinyarwanda-speaking community that is empowered to share its knowledge and history, and to foster mutual understanding with other cultures. We aim to build an accessible platform that is open to all and provides a holistic education that is free, engaging, and meaningful. We are committed to providing a service that celebrates the beauty of our language and culture, and encourages the growth of our community. What do we offer? We will share ideas, essays, answers, notes, books and other sorts of educational materials through a range of channels, mainly on our website, newsletter and social media platforms. Find us on other platforms like Instagram, Twitter and Facebook.
Feb 28, 202300:14