
RYAFRwanda
By RYAFRwanda

RYAFRwandaDec 20, 2021

Nyuma yo kuva kwimenyereza ubuhinzi muri Israël batangiye ubuhinzi bw'imboga n'imbuto ndetse n'avoka mu karere ka Ngoma
Nyuma yo kuva kwimenyereza ubuhinzi muri Israël(2020) Melius Farms Ltd igizwe n'abantu 3, batangiye ubuhinzi bw'imboga n'imbuto mu karere ka
Ngoma, aho baguze ubutaka mu murenge wa Rurenge bahinga avoka (Hass) kuri ubu bahinze ibishyimbo n'urusenda mu murenge wa Rukumberi.

Ubutubuzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka hamwe gukora ubusitani byafashije Jean Damour kwiteza imbere
DUSHIMIYIMANA Jean Damour ni rwiyemezamurimo w'urubyiruko atuye mu karere ka Muhanga,umurenge wa Nyamabuye,avuga ko ubutubuzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka gukora ubusitani byamufashije kwiteza imbere.

Ubutubuzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka hamwe gukora ubusitani byafashije Jean Damour kwiteza imbere
DUSHIMIYIMANA Jean Damour ni rwiyemezamurimo w'urubyiruko atuye mu karere ka Muhanga,umurenge wa Nyamabuye,avuga ko ubutubuzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka gukora ubusitani byamufashije kwiteza imbere.

Baguze umurima ndetse buri mu nyamuryango yoroye ingurube abikesha ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.
Icyerekezo B musenyi ni itsinda ry’urubyiruko rigizwe n’abantu 20,abakobwa 11 n'abahungu9, iri tsinda rihinga imboga n’imbuto mu karere ka Bugesera,umurenge wa Musenyi Akagali ka Rulindo,biguriye umurima ndetse buri wese yoroye ingurube abikesha ubu buhinzi.

Ubworozi bw’ingurube n’inka bwafashije Josiane Usabamahoro utuye mu karere ka Rulindo kugura ubutaka mu mujyi wa Kigali.
Usabamahoro Josiane atuye mu karere ka Rulindo,nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015, yatangiye ubworozi bw’ingurube mu mafranga yarakuye mu biraka yakoze muri NAEB no mu Imbuto Foundation bimugeza mu kugura inka,yamufashije kugura ubutaka mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Yatangiye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto,ibihumyo ndetse n’ubutubuzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka:Gilbert NIYOYANKUNZE
Gilbert NIYOYANKUNZE ni Umuyobozi wa Nkunze Company Ltd,ikora ibijyanye n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto,ibihumyo ndetse n’ubutubuzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka, abikorera mu karere ka Kirehe,umurenge wa Gahara, Akagali ka Murehe. yabitangiye mu mwaka wa 2017 nyuma yo kubura amahirwe yo gukomeza kwiga. yabonye amahugurwa yatanzwe na USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze (HDAK)mu bijyanye no kwihangira umurimo. Intego za Nkunze Company Ltd ni uguhanga udushya, gukemura ikibazo kumirire mibi, kurwanya igwingira ryibasira abana,kwita ku mwana w'umukobwa babigisha kwihangira umurimo. bafite intumbero mu gihe cy'imyaka 5 zo kujya bohereza umusaruro wabo mu mahanga ,gukora imitobe ndetse n'amavuta. #YouthInAgriRw.
English
Gilbert NIYOYANKUZE is CEO and Founder of Nkunze Co Ltd located in@kirehedistrict,Gahara sector, Murehe cell. The company deals in mixed farming (Vegetables & fruits, mushroom & agroforestry). After suspending school in 2017 due to financial issues, he received training Provided by
@Rwanda_EDCin terms of entrepreneurship. The goal of Nkunze Company Ltd is to innovate, eradicate malnutrition and protect the environment, they oppose desertification. #YouthInAgriRw

Nyuma yo kuva kwimenyereza ubuhinzi(Prof Internship) muri Israel Jean de Dieu TWAGIRIMANA Ahinga urutoki n'imboga.
Jean de Dieu TWAGIRIMANA nyuma yo kugira amahirwe akajya kwimenyereza (Professional internship )ubuhinzi uko bukorwa mu gihigu cya Israel,nyuma yo kugaruka mu Rwanda yahise atangira gukorwa ibikorwa by'ubuhinzi harimo urutoki,imboga..ikindi anafasha abaturage gukora uturima tw'igikoni.
Imbogamizi zirahari mu rubyiruko rwifuza gukora ubuhinzi harimo nk'igishoro,n'ababirimo imbogamizi duhura nazo harimo ikibazo cy'amasoko,no muri iki gihe Covid19 yazambije byinshi.
Agira Inama urubyiruko rwifuza gukora ubuhinzi ko babanza gukora ubushakashatsi bakamenya ikijyanye n'amasoko,icyo ubuhinzi busaba agakora ubuhinzi abwikorera umunsi k'umunsi akabigira ibye.